AKARERE KASHIMIYE IBIGO BY’AMASHURI BYAHIZE IBINDI MU KUGIRA ITORERO RIKORA NEZA

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashimiye ibigo by’amashuri byahize ibindi mu kugira itorero rikora neza, aho ishuri ‘ECOLE ETOILE RUBENGERA” ryagororewe inka y’indashyikirwa kubera ko ryagaragaje ubudashyikirwa mu kugira itorero rikora neza.

Byabereye mu gitaramo cy'ibigwi by'Intore cyabaye kuwa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, mu cyumba cy'inana cy'urubyiruko mu Karere ka Karongi, ahahuriye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga ndetse n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’inzego z’umutekano. Muri icyo gitaramo Intore z' Ingenzi enye zahiganiye Inka y'ubudashyikirwa mu kugira Itorero mu mashuri rikora neza .

Umutahira w’Intore mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Jean Damascene, yasobanuye ko ari gahunda igamije kubakira ubumenyi n'ubushobozi Abayobozi b'ibigo by'amashuri (HTs) mu kumenya Itorero rikora neza bahereye ku rugero rufatika, bityo bikabafasha gutoza urubyiruko ruri mu mashuri no kurwimakazamo ishyaka ry'u Rwanda n' umuco w'ubutore.

Bimwe mu byakozwe birimo ikiganiro ku itorero mu mashuri, uburyo bw'imitoreze n'isuzuma ryakorewe ibigo by'amashuri umwaka ushize, byakurikiwe n’umwitozo wo kuvuga ibigwi wiswe: "Ni nde wahiga abandi agahabwa inka y'ubudashyikirwa?"

Nyuma habayeho ihiganwa ku bigo by’amashuri byo mu mirenge igize akarere. Mu bihe bishize byahereye mu mirenge aho buri murenge watanze ku Karere ikigo kimwe cyahize ibindi nyuma Akarere gasura ibigo 13 bihwanye n'imirenge; ni ukuvuga ikigo kimwe cyahize ibindi muri buri murenge.

Hatoranyijwe ibigo bine byahize ibindi, bityo intore zaho zihatanira iyo nka. Muri uwo muhango habayeho gushimira ibyo bigo 13 byahize ibindi, biciye mu guha urwandiko rw’ishimwe ibigo icyenda byaje mu cyiciro cya kabiri n’ibindi bine byaje mu cyiciro cya mbere ari nabyo byahataniye kugororerwa iyo nka yegukanywe n’ishuri “ECOLE ETOILE RUBENGERA”. Ni nyuma yuko umusuzumyi agaragaje uko byarushanijwe, maze uhagarariye Intebe y'Umutware atangaza ko Inka y'Ubudashyikirwa mu Karere ka Karongi yegukanwe n’iryo shuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitabiriye uwo muhango bavuze ko bawuvanyemo amasomo menshi agiye kubafasha kunoza imitoreze mu bigo byabo, bityo ubutaha bakazerekana intambwe bateye.

Umwe muri bo ni Padiri Habuhazi Michel,  uyobora ES Mubuga riherereye mu Murenge wa Mubuga, yasabye bagenzi be kurenga imyumvire yuko Itorero ari gahunda ya leta, ahubwo bakarigira iryabo kuko rifasha abanyeshuri n’abayobozi kugira indangagaciro na kirazira zibafasha mu buzima bwa buri munsi, icyo asanga itorero ari ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Mukase Valentine, mu mpanuro yatanze yavuze ko itorero rishoboka mu mashuri, kuko ari ubuzima, yungamo ko aho riri rikora neza byagaragaye ko hari byinshi ryakemuye.

Ati “Mwabonye ko ahari itorero rikora neza abana batsinda ku kigero cyo hejuru, abana bafite uburere n’indangagaciro bibaganisha kuri kwa gutsinda neza. Ibyo kugaburira abana byagombye kuba biri hejuru.”

Yungamo ati “Mureke Itorero ribe ubuzima bwa buri munsi ridufashe kwagura intekerezo, kurushaho kwagura imikorere n’imikoranire myiza ya buri munsi, bityo turangwe no kutabusanya mu mikorere n’imigirire.”

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Madamu Dusingize Donatha yasabye abo bayobozi guha umwanya iryo torero mu mashuri bayobora rigakora neza, kuko ari ukurera abana bashinzwe bakabagira abagabo b'ejo hazaza, ikindi bakibuka ko kugira itorero rikora neza biba no mu Mihigo akarere gasinyana n'Umukuru w'Igihugu.

Abitabiriye ibyo birori bahawe ubutumwa bwo kugenda bahagatana umwaka utaha bikazongera kuba ibirori biruse ibyabaye kuri uwo munsi.

Back