AKARERE KASHIMIWE UKO KAFASHIJE INTORE Z’INKOMEZABIGWI KUBA INDASHYIKIRWA
Tariki ya 24 Gashyantare, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashimiwe uruhare rwagize mu gufasha intore z’Inkomezabigwi kwesa imihigo no kuba Indashyikirwa.
Kabishimiwe mu muhango wo gusoza itorero ry’Urugerero icyiciro cya 10, mu biro byabereye mu Murenge wa Twumba, ku rwego rw’akarere ka Karongi, aho Intore z'aka karere zashimiwe kuba ku mwanya wa mbere mu Ntara y'i Burengerazuba n'uwa kabiri ku rwego rw'igihugu bityo bagenerwa Inka y'Indashyikirwa.
Umuyobozi w'Akarere, Madamu Mukarutesi Vestine yavuze ko buri Munya- Karongi wese atewe ishema n'izo ntore z' Inkomezabigwi, azishishikariza gusigasira ubumenyi bahawe muri icyo gihe kandi bakabubyaza umusaruro.
Mu bashyitsi bari bahari harimo Nikuze Donatien, ushinzwe ubumwe no kwimakaza imibanire myiza y'Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yavuze ko ibyakozwe n'izo ntore ari gihamya yaho "tugeze dusigasira ubumwe bwacu".
Yungamo ko Akarere ka Karongi kagenewe inka y’indashyikirwa kubera uruhare rwagize mu gufasha izo ntore mu gukora ibikorwa by’indashyikirwa.
Umuyobozi wa Brigade ya 201, Col Rugazora Emmanuel yavuze ko ibikorwa by'urugerero ruciye ingando muri Karongi bishimishije, ko intore zakoze ibikorwa bidasanzwe, abibutsa ko igihugu gikeneye imbaraga zabo.
Umushyitsi Mukuru yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, Uwambajemariya Florence wavuze ko kuba urubyiruko ruhurira hamwe mu bikorwa by'ubwitange ari uburere bugamije kuremamo Abanyarwanda bifitiye icyizere, bakunda umurimo bashishikajwe no kwihesha agaciro hamwwe no gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo by'Igihugu.
Mu karere ka Karongi, Intore zagize uruhare mu bikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni zisaga 65 (uruhare rwazo hatarimo urw'abandi bafatanyabikorwa). Bimwe mu byo zakoze birimo kubaka inzu no kuzisana, kubaka amariba no gushishikariza abaturage gahunda za leta zitandukanye, zirimo gusubiza abana mu ishuri.