AKARERE KARIMO GUKORA ISUZUMA RY’INGO ZIRI MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO

Ku wa 10/06/2025 Itsinda  rigizwe n' Abakozi b' Akarere bakurikira: Umuyobozi w'ishami ry' Iterambere ry'imibereho, umukozi ushinzwe ibidukikije, umukozi ushinzwe iterambere no guhanga umurimo, Abakozi b'umurenge wa Rugabano, abakozi b' utugari twa Mucyimba na Gitega, bayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Rugabano bakoze igikorwa cyo gusuzuma imihigo yahizwe n' ingo zituye muri IDP Model village ya Rugabano muri gahunda ya " Iwacu twifuza ";

Bimwe mu byagaragaye ni uko abaturage bamwe bafite imibereho myiza ndetse n'isuku muri rusange aho baba n' aho barara. Hari ahakenewe kugira ibikomeza kunozwa, hakorewe isuzuma imiryango 50 muri 364 iteganyijwe kurikorerwa.

Muri rusange abaturage bahinduye imyumvire kandi abenshi bitabira imirimo; akazi kuko bataboneka mu ngo mu masaha y' akazi. Kugira ngo igikorwa kizagende neza ejo hateguwe amatsinda 8 rimwe rigizwe n' abantu 3 bazakomeza igikorwa ejo Kandi basobanuriwe form izakoreshwa 

Abitabiriye iki gikorwa bakomereje mu nteko y'abaturage aho baaganiriye n' abaturage kuri gahunda zitandukanye zirimo mituweli, kwitegura isuzuma ry' imihigo ya IDP Model villages rizakorwa n’urwego rw’Igihugu ku wa 12/06/2025, kwivana mu bukene, gukorera hamwe no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Mudugudu .

Abaturage Kandi bibukinwe kureba ko bari muri Sisitemu y' Imibereho abatarima bakagana Akagali abasanze amakuru atuzuye nabo bakayuzuza.

Back