AKARERE KARIMO GUFASHA ABANA BAHOHOTEWE KUBONA UBUTABERA

Ku wa 11 Werurwe 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, biciye ku Mukozi w'Akarere Ushinzwe uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ku bufatanye na RIB na Police mu Karere ka Karongi baherekeje abangavu 3 basambanyijwe bakabyara imburagihe n'undi wasambanyijwe akaba yarasabye gukurirwamo inda.

Baherekejwe mu kigo cya Rwanda Forensic institute (RFI), gupimishwa uturemangingo twa DNA kugira ngo hakorwe ibizamini mu rwego rwo kumenya ababasamabanyije bakabatera inda kugira ngo bazakurikiranwe bahabwe ubutabera.

Abajyanywe gupimishwa umwe afite imyaka 17 y’amavuko, avuga ko yatewe inda n’umusore ufite imyaka 23. Undi na we afite 17 avuga ko yatewe inda n’umusore ufite imyaka 29, mu gihe uwa gatatu afite na we imyaka 17.

Nyuma yo kubapima hakurikiraho gukurikirana abakekwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Back