AKARERE KAHUJE ABAHANGA MU KUNOZA GAHUNDA Y’ITERAMBERE RY’AKO
Akarere ka Karongi gateranyije abantu batandukanye bafite ubunararibonye kuri gahunda y’iterambere ry’Akarere (District Development Plan-DDS) aho barimo kungurana ibitekerezo mu kuyinoza.
Iyi gahunda y’iterambere ry’Akarere irimo gutegurwa n’iy’imyaka itanu y’umwaka 2024-2029, isimbura y’imyaka 2017-2024 yagannye ku musozo.
Abari muri iki gikorwa ni ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, abayobozi b’amashami mu Karere, abikorera mu Karere n’inzobere zoherejwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baturutse muri za Minisiteri zirimo iy’imari n’igenamigambi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Harebwa iby’ingenzi byagezweho n’icyuho cyaba cyaragaragayemo, ngo bibe byaherwaho mu nshya, harebwa icyabitereye n’isomo ryavamo. Rireba kandi ibikorwa binini byo kugeza ku baturage ngo bagore iterembere n’Akarere kabo gatere imbere nk’ishoramari, amazi amashanyarazi n’ibindi.
Ibikorwa byose bijyana na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5, muri iki gihe biranajyana na Gahunda y’igihugu ya Kabiri yo kwihutisha iterambere.