AKARERE KAGABIYE INKA Y'UBUDASHYIKIRWA ISHURI MU GIHE ABAYOBOZI 193 BAHURIJWE HAMWE MU KUBAKA ITORERO RIKORA NEZA
Kuri uyu wa 05 Ukuboza Akarere ka Karongi kahurije ku kigo cy'ishuri Ecole Etoile Rubengera abayobozi b'ibigo by'amashuri yo mu Karere yose uko ari 193. Ni muri gahunda yo kubahugura binyuze mu kwigiranaho mu kubaka Itorero mu mashuri rikora neza. Icyo kigo cyanamurikiwe inka y'ubudashyikirwa mu kugira Itorero rikora neza cyemerewe nyuma y'amasuzuma yabaye mu kwezi kwa Werurwe 2023.
Umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence. Hari kandi na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Madamu DUSINGIZE Donatha, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi Bwana NIRAGIRE Theophile, V/M ASOC Madamu MUKASE Valentine, Intumwa ya MINUBUMWE Bwana RUHINDA John, Perezida wa JADF Madamu Kellen, Intumwa ya BNR Bwana Alphonse, ES w'Umurenge wa Rubengera, Perezida wa Komite y'Ababyeyi y'ikigo cya Etoile , abanyamuryango ba Association Impuhwe bashinze iryo shuri, abashinzwe Uburezi mu mirenge no ku Karere hamwe n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bose.
Gahunda yakurikijwe ni uko buri wese yasuye icyumba cyIndangagaciro ku kigo, Intore ziyerekanye mu masibo yazo zigaragaza mu mitoreze 5, gushimira ibigo byabaye indashyikirwa umwaka wa 2022-2023 mu mirenge bibarirwamo bihabwa gihamya (certificates) kumurikira Ecole Etoile Rubengera Inka y'Ubudashyikirwa yemerewe , inyigisho isobanura uburenganzira ku muguzi wa serivisi z'imari hanyuma bahabwa impanuro n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere n'Umushyiutsi mukuru.