AKARERE KA KARONGI N'ABIKORERA BAHO BITABIRIYE IMURIKAGURISHA RY'INTARA Y'IBURENGERAZUBA

Guhera tariki ya 17 kugeza kuya 29 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rubavu harimo kubera imurikagurisha ryiswe Western Province Beach Expo yahuje abamurika basaga 300 barimo inzego za leta n'abikorera bamurika serivisi n'ibikorwa byabo.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere twaserutse neza muri iri murikagurisha , aho kerekana serivisi gatanga zirimo iz'ubutaka, imiturire n'izindi. Mu cyumba cyako kandi harimo na ba rwiyemezamirimo bakorera muri aka Karere barimo kumurika ibicuruzwa byabo, abo barimo Future Super Market Ltd imurika amatafari agezweho ikorera muri aka Karere, hari kandi uwikorera Isonga Arcon’s Company Ltd wazobereye mu by'ubugeni, ukora ibihangano biramba ndetse n'abakora imitobe imara igihe, bafite ibyangombwa byuzuye by'ubuziranenge.

Ubwo iri murikagurisha ryafungurwaga ku mugaragaro, ku wa 18 Ukuboza 2024, abashyitsi barimo Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, inzego z'umutekano n'urugaga rw'abikorera basuye iki cyumba cy'Akarere ka Karongi basobanurirwa serivisi zihatangirwa, ndetse bahabwa zimwe mu nyandiko zizigaragaza. Bashimangiye ihame ryo gutanga serivisi nziza kandi ku gihe.

Back