Akarere ka Karongi mu igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo 2018/2019
Kuri uyu wa kane 11 Nyakanga 2019 Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare n’ubushakashatsi,
N.I.S.R cyatangiye igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2018/2019 mu Karere ka Karongi
kahize gukora mu mwaka w’ingengo y’imari.

Abayobozi, Abajyanama n'abandi bafatanyabikirwa bari baje gukurikirana uko isuzuma ry'imihigo rikorwa
Uhagarariye itsinda rigenzura asobanura impamvu y’igenzura yagize ati ‘‘Tuba twaje kureba ko imihigo igenda neza kandi ikagerwaho nibura ku kigero cy’ijana ku ijana (100%) bibaye byiza kurushaho.
Yongeyeho ati ‘‘Iyo tubonye udushya rero twakoreshejwe n’uturere runaka bituma
tudusangiza ahandi n’abandi bakabyigiraraho bakihutisha gahunda y’ishyirwa mu bikorwa
ry’imihigo.’’

Ndayisaba François Mayor w’Akarere ka Karongi, na KAKIBIBI Annet, Perezidante wa JADF Karongi
Ndayisaba François Mayor w’Akarere ka Karongi, yagaragarije ikipe ishinzwe igenzura uko
imihigo yagenze anasobanurako imihigo yagezweho ku ijanisha rya 99% muri rusange.
Yagarutse kandi anashimira imikoranire , ubwitange ndetse no gufatanya kuri buri wese
byabayeho, aho kuri bamwe bagiye bakora igihe kirenze bagataha batinze kugira ngo imihigo
igererweho.
Yagize ati ‘‘ habayeho gukorana bya hafi ku nzego zoze,abaturage,JADF, njyanama
y’akarere,…hashyizweho kandi Igicumbi cy’imihigo ku karere, ku murenge,no ku kagariubundi
hashirwaho commite ibkurikirana umunsi ku munsi ndetse n’uruharerw’abaturage’’ .
Muri uyu ushize mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 akarere ka Karongi kahize imihigo
mirongo inani n’umwe. Muri yo 32 ni ijyanye no guteza imbere ubukungu, 35 irebana
n’imibereho myiza, naho 14 isigaye ikaba irebana no guteza imbere imiyoborrere myiza
Iterambere ry’ubukungu
Kivu Beach yuzuye mu Murenge wa Bwishyura ni umwe mu mihigo y'Akarere
Imihigo yose ni 32 yeshejwe ku ijanisha rya 99.40%. Bimwe mu byagezweho muri uyu mwaka
w’imihigo 2018/2019, hubatswe uruganda rw’icyayi rwa Rugabano, Bwishyura tax park,
Nyakariba Beach.

Gare ya Kibuye igice cyambere cyaruzuye nk'umuhigo w'Akarere

Guest house
Guest house ebyiri zarubatwse ikiciro cya mbere mu murenge wa Bwishyura. hubatswe kandi
isoko ry’amatungo rya Mukungu, havuguruwe hanubakwa isoko rya Rubengera ,n’ibindi
Guest house
Iterambere ry’imibereho myiza
Ni imihigo 35 yose hamwe ikaba yareshejwe ku rugero rwa 99.2%. Nk’uko ibyakozwe
bibyivugira muri uyu mwaka w’imihigo hubatswe ikigo nderabuzima cya Bwishyura phase 1,
irerero ry’abana muri Murambi.
Inzu za 8 n 1 zahawe abatishoboye zubatwe mu murenge wa Rugabano, huzatwe kandi
ibyumba by’amashuri mu murenge wa Ruganda kuri EP Biguhu, abacitse ku icumurya Jenocide
batujwe mu mazu yubatwswe mu murenge wa Bwishyura, n’ibndi.
Iterambere ry’imiyoborere myiza
Habumbiyemo imihigo cumi n’ine. Iyi ikaba yareshejwe ku ijanisha rya 98.20%. Muri yo
dusangamo ibikorwa bitandukanye byagezweho aho abaturage bubakiye utishoboye inzu mu
murenge wa Murambi binyuze mu gikorwa cy’umuganda. Hubatswe ibiro by’akagari ka
Kivumu, kigarama ,n’utundi, ndetse n’urwibutso rwa Gatwaro .
Mayor w’akarere ka Karongi Ndayisaba François,amaze kumurika ibikorwa by’akarere ka
Karongi no gushima abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo, yabasabye
gukomeza uwo muhati ndetse bazakarushaho mu mihigo 2019/2020 .
Uyu mwaka w’imihigo 2018/2019, akarere ka Karongi kari kahize imihigo 81 yose ikaba yari
igenewe ingengo y’imari ingana n’akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana 9,707,862,910.