AKARERE KA KARONGI KITWAYE NEZA MU MIKINO UMURENGE KAGAME CUP

Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi watwaye igikombe cy’irushanwa Umurenge Kagame Cup mu bagabo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba kuwa 23 Werurwe 2024 utsinze uwa Boneza mu Karere ka Rutsiro, ibitego 2-0.

Uretse mu mupira w’amaguru, abari bahagarariye aka Karere bagiye bigaragaza mu gusiganwa ku maguro no ku magare mu byiciro bitandukanye mu mikino yabaye ku wa Gatandatu (mu Yindi mikino) no ku Cyumweru (umupia w’amaguru).

Umurenge wa Bwishyura washyikirijwe iki gikombe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco wari kumwe na Maj. Gen. Eugene Nkubito, Umuyobozi w’Ingabo muri iyo Ntara ndetse na bamwe mu bayobozi b'Uturere barimo n’uw’agateganyo wa Karongi Bwana Muzungu Gerald.

Umuyobozi w'Intara yashimiye abagize amakipe yitwaye neza abasaba kuzahagararira neza Intara y'Iburengerazuba mu marushanwa yo ku rwego rw'Igihugu. Abitabiriye aya marushanwa kandi bahawe ubutumwa bugamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge n'amakimbirane mu miryango.

Mu mwaka ushize, Umurenge wa Rubengera mu Karare ka Karongi watwaye igikombe cy’umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo ku rwego rw’Igihugu.

Back