AKARERE KA KARONGI KIJIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUHORE WO MU CYARO
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024, mu Mirenge y'Akarere ka Karongi hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Kibingo mu Murenge wa Ruganda. Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu UMUHOZA Pascasie.
Uyu munsi waranzwe no kumurika ibyo abagore bo mu cyaro bagiye bageraho babikesha kwibumbira muri za koperative.
Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Karongi Madamu Dusingize Donatha yagaragaje intambwe abagore bo mu cyaro bateye babikesha imiyobozrere myiza y’u Rwanda. Yasabye abagore guharanira gukora bakiteza imbere, mu rwego rwo kwerekana ko bashoboye.
Mu butumwa bwa Madamu UMUHOZA Pascasie, wari umushyitsi mukuru muri ibi borori yagarutse ku ruhare rw’’umugore mu iterambere ry’igihugu rigaragarira buri wese. Yasabye abagore gukomeza kuzirikana agaciro bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabavanye mu gikari, bakajya ahabona, bakaba bagira uruhare mu kwiteza imbere no kuhateza igihugu.