AKARERE KA KARONGI KAMURIKIYE ABAFANYABIKORWA AHO IBIKORWA BY’UMUSHINGA JYAMBERE BIGEZE
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKASE Valentine yakiriye intumwa za Banki y’Isi, abayobozi ba Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi; abafatanyabikorwa b'umushinga JyaMbere (Project) harimo Banki y’igihugu ishinzwe iterambere (BRD) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) bamurikirwa aho ibikorwa byawo bigeze bishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Karongi.
Hari kandi umushinga wo kubaka ishuri rya Mubuga TVET, aho ryamaze kubakwa ndetse rikaba ryaratangiye no kwigirwamo, ubu hari abanyeshuri 81 b'abanyarwanda n'ab'impunzi 11.
Bamurikiwe kandi imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Kibuye-Karongi-Gisovu-Uwisumo, aho imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere Kibuye-Kiziba refugee camp igeze kuri 32.80%. basoje bashima ibiri gukorwa aho bigeze ndetse n’akamaro bizamanira abo byagenewe.