AKARERE KA KARONGI KAKIRIYE INAMA KU ITERAMBERE RYAKO
Ku wa 20 Nzeri 2024, habaye inama ku iterambere ry’Akarere ka Karongi, yabereye muri Hotel Cleo mu Murenge wa Bwishyura, yitabiriwe n’abarimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon DUSHIMIMANA Lambert, abagize Inama Njyanama y’Akarere, inama y’umutekano itaguye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Karongi, abashoramari n’abandi.
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine, mu ijambo ry’ikaze yashimiye abayitabiriye yasabye gukomeza kugira uruhare mu kubyaza amahirwe y’ishoramari ari muri aka Karere ndetse no gutanga inama z’uburyo yakomeza kubyazwa umusaruro, akagirira akamaro abagatuye n’Igihugu muri rusange.
Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bitatu:
- Amahirwe ahari ku ishoramari by'umwihariko mu bukerarugendo;
-Imikoreshereze y’igishushanyo mbonera cy’ubutaka.
Ibi biganiro byatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa (DM) mu kigo cy’Igihugu cy’ubutaka.
Abitabiriye inama ku iterambere ry’Akarere ka Karongi batanze ibitekerezo, aho abahashoye imaei bakangurira bagenzi babo kuryitabira, guteza imbere imikino nk'umusemburo wo kuzamura ubukerarugendo muri aka Karere.
Basabye ubuyobozi kubaba hafi no kuzamura gahunda ya Visit Karongi ndetse hagashingwa na website yayo izajya igaragaraho ibikorwa by’iterambere n’ishoramari mu Karere.
Inama yasojwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon DUSHIMIMANA Lambert washimiye abitabiriye iyi nama, abafite ibikorwa bashoyemo muri aka Karere bityo abasaba gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere aka Karere kagizwe umujyi wunganira uwa Kigali, asanga ufite umwihariko w’ubwiza buberanye n’ubukeraugendo buturuka ku kiyaga cya Kivu, imisozi iteye neza, ibirwa muri icyo kiyaga za pariki n‘ibindi.
Yashimiye kandi abikorera uruhare bagize mu gutuma amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye mu minsi yashize, agenda neza.