Akarere ka Karongi Kakiriye Imodoka enye z'impano

Izi ni zo modoka zatanzwe

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020, Akarere ka Karongi kakiriye impano y’imodoka enye kahawe na UNHCR, akaba ari mu rwego rw’ubufatanye.


 

 Mu gukorwa cyo kwakira iyi mpano hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19 aho agapfukamunwa no guhagarara abantu bahanye intera byubahirizwa

Ni mu gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere aho Akarere kari gahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere, MUKARUTESI Vestine wari kumwe n' Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, NIRAGIRE Theophile, n' Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, MUKASE Valentine, hamwe n'abandi bayobozi n’abakozi b’Akarere.
UNHCR yari ihagarariwe na Bwana Chief Francis Ezike Okagu, Umuyobozi w’Igashami Ka UNHCR gakorera i Karongi washyikirije Akarere iyi mpano.

Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine ari Kumwe na Bwana Chief Francis Ezike Okagu, Umuyobozi w’Igashami Ka UNHCR

Mu ijambo rye, Bwana Chief Francis Ezike Okagu, Umuyobozi w’Igashami Ka UNHCR gakorera i Karongi yavuze ko Akarere ka Karongi gafitanye imikoranire na UNHCR y’igihe kirekire, ngo aka Karere kakaba gacumbikiye impunzi 17,000 kuva mu myaka myinshi. Yashimiye Akarere uburyo gafasha impunzi kwisanga muri sosiyete y’Abanyarwanda, mu itangwa ry’imirimo no kuba Akarere gakora ibishoboka mu rwego rw’ibikorwa remezo byunganira impunzi mu buzima bwa buri munsi. Akomeza avuga ko Umuryango ahagarariye uzakomeza gufatanya n’Akarere mu bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine yashimiye UNHCR avuga ko iyi mpano ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye. Avuga ko imikoranire y’inzego za Leta n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza.
Imodoka enye Akarere ka Karongi kahawe na UNHCR, ni izo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser zizwiho gushobora imihanda yo mu misozi.
 

Back