Akarere ka Karongi kabonye Abayobozi bashya
Kuri uyu wa 27/Nzeri 2019, ku Karere ka Karongi habereye amatora y’abasimbura abajyanama b’Akarere beguye mu ntangiriro z’uku kwezi turimo dusoza.

Abagize Inteko itora bari bitabiriye bishimishije
Ku myanya yagombaga gutorerwa; hagombaga gutorwa umujyanama rusange usimbura umujyanama Ndayisaba François wari uhagarariye umurenge wa Rwankuba mu Nama Njyanama y’Akarere, abajyanama babiri bari butorwe baza kuzuza 30% igenerwa abagore aho bari busimbure abajyanama Bagwire Esperance na Mukashema Drocella nabo beguye mu kwezi gushize.
Mu matora y’umujyanama rusange, Bwana Niragire Theophile yatorewe kuba umujyanama kimwe na Mukarutesi Vestine ndetse na Mukase Valentine nabo batorewe kuba abajyanama mu myanya 30% itegeko rigenerwa abagore.

Bwana NIRAGIRE Theophile watorewe Kuba Umuyobozi w'Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu
Nyuma y’uko abajyanama bashya barahiye bakinjira mu Nama Njyanama y’Akarere, hakurikiyeho igikorwa cyo gutora abagize Komite Nyobozi. Muri aya matora, uwatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ni MUKARUTESI Vestine, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ni NIRAGIRE Theophile naho awatowe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza ni MUKASE Valentine.

Komite Nyobozi yatowe yarahiriye kandi isinyira imbere ya Perezida w'Urukiko n'Umwanditsi warwo
Aba batowe bari basanzwe ari abakozi b’inzego z’ibabanze aho MUKARUTESI Vestine yari Umukozi w’Akarere ka Karongi ari Umujyanama w’Akarere mu Mategeko (Legal Advisor and Notary), NIRAGIRE Theophile yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu Karere ka Gasabo naho MUKASE Valentine yari Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi w'Intara, Munyantwali Alphonse
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, MUNYANTWALI ALPHONSE, ari nawe wayoboye iki gikorwa, mu Ijambo rye, yasabye abatowe kurangwa n’ubufatanye no kwicisha bugufi, yanasabye ko abayobozi bakwita cyane ku nshingano zikomeye bahawe kuko arizo babazwa.

Mukarutesi Vestine watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere
MUKARUTESI Vestine wavuze mu izina rya Komite Nyobozi yashimiye Twagirayezu Emmanuel wari Umuyobozi w’Akarere by’agateganyo kuba yarashoboye gukora byinshi mu gihe gito cyane yari muri izi nshingano amusaba kuzababa hafi n’ubundi nk’umujyanama ndetse anavuga ko bazakomereza aho yari agereje.

Komite Nyobozi yatowe, (Uhereye i buryo), Governor, Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo na Biro y'Inama Njyanama bafashe ifoto y'Urwibutso
Akarere ka Karongi kari kamaze igihe kingana n’ukwezi kadafite Komite Nyobozi yuzuye aho abari bayigize beguye tariki 03/Nzeri 2019. Inama Njyanama yo kuwa 05/Nzeri 2019, ikaba yari yatowe Twagirayezu Emmanuel kuba umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.