AKARERE GAKOMEJE IGENZURA KU BIBAZO BYUGARIJE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Itsinda ry'abakozi b'Akarere ka Karongi bari kumwe n’abo mu nzego z’umutekano barimo gusura imirenge itandukanye mu Karere mu rwego rwo kugenzura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage(Human security issue).
Aho bari, imirenge igaragaza aho bigeze mu gushyira mu bikorwa ibyiciro 12 by’ibi bibazo bigeze bikemurwa.
Iryo tsinda risuzuma raporo z’ibyakozwe, nyuma bagasura ibikorwa bitandukanye byakozwe birimo kubaka ubwiherero, inzu zubatswe, gusuzuma isuku kuri santeri zitandukanye n’ibikorwa bitandukanye byakozwe.
Nyuma yo gusuzuma ibikorwa, iryo tsinda ritanga inama kwihutisha ibikorwa bakegera abafatanyabikorwa bagakora ibyo biyemeje, kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa, gukora raporo uko bikwiye no gkurikirana isuku ahahurira abantu benshi.