AKARERE GAKOMEJE GUKAZA INGAMBA ZO GUHANGANA N’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

 Ku wa 29 Gicurasi 2025, ku biro by’Akarere ka Karongi habereye inama y’umutekano yaguye, yitabiriwe n'abagize inama y'umutekano y'Akarere itaguye, ba Gitifu b'Imirenge n'Utugari n'abayobozi b'inkeragutabara mu Mirenge. 

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w'Akarere Muzungu, yasuzumiwemo uko uhagaze mu Karere n’ingamba zo gukomeza kuwusigasira. 

Ku bijyanye no kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hafashwe icyemezo cyuko hagiye guhugurwa ibyiciro bitandukanye by’abazafasha urubyiruko ku bijyanye no kuruganiriza ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi biganiro kandi bizagenerwa ibyiciro byihariye by'abaturage, kandi ntibitangwe gusa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa.

Back