Abunzi bahawe inyoroshyangendo
Kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2019, Abunzi 539 bakorera mu tugari twose tugize Akarere ka Karongi bahawe amagare zaborohereza mu ngendo bakora bajya gukemura ibibazo by'abaturage banabunga.
Abashyikiriza ayo magare, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere KARANGWA James yasabye aba bunzi gufata neza aya magare bityo Akazatuma akazi bakorera Igihugu kaborohera.
Ati "Muhawe aya magare kuko Ubuyobozi Bwiza bw'Igihugu buzirikana akamaro n'uruhare mugira mukubaka sosiyete nyarwanda muca amakimbirane, ...., aya magare muyafate neza azabafasha n'igihe muzaba murangije izi nshingano."

Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Rubengera yabasabye gukoresha umuhanda neza kugira ngo aya magare atazababera icyago aho kubabera umugisha.
Ati " Mwemerewe gukoresha inzira nyabagendwa mudasabwe impushya ariko amategeko yo gukoresha umuhanda murasabwa kuyubahiriza. Aya magare ni umugisha igihe cyose muyakoresheje neza muzirikana ibiteganywa mu mategeko y'umuhanda, muzirinde atazababera impamvu yo gutakaza ubuzima cyangwa ingingo".
Uwababyeyi Jean Paul, Umwunzi mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye, mu mudugudu wa Gatwaro avuga ko atazongera gutakaza amafaranga atega agiye gufasha abaturage ko ahubwo azajya arikoresha rikamufasha kugera aho agiye ku gihe.
Ati "Iri gare rigiye gukomeza kumfasha mu kazi, mu gihe tuzaba tugiye kunga abaturage nzajya ndigendaho ntiriwe nteze imodokari kandi nkabungabunga umutekano waryo nk'uko baabitubwiye".
Akomeza avuga ko atari afite amakuru ko bazahabwa amagare ko yabimenye nimugorobo bamuhamagaye akaba yishimye bikomeye.
Ati: Ntabwo nari mbizi, nabibwiwe ejo tariki (15/05/2019) saa kumi n'imwe ndanezerewe cyane ku mutima rizamfasha".

Amagare yahawe Abunzi ni ayo mu bwoko bwa Phoenix, akaba afite ibyangombwa byose. Ku bunzi barenga 707 aba 539 bari batarahabwa inyoroshyarugendo, ubu bose bakaba bamaze kuzibona.