ABIGISHA GUTWARA IBINYABIZIGA BASUYE URWIBUTSO RWA BISESERO, BOROZA INKA ABAROKOTSE JENOSIDE
Abibumbiye muri ( Association nationale des proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda) bigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ndetse banoroza inka imiryango 15 y’abarokotse Jenoside batuye mu Karere ka Karongi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2025, aho cyitabiriwe n’umuyobozi wa (A.N.P.A.E.R, ) n’abibumbiye muri iyi Asosiyasiyo aborojwe n’abaturage b’umurenge wa Rugabano,Bwishyura na Rwankuba.
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso rwa Bisesero aho basobanurirwa ubutwari bw’abo mu Bisesero.
Bababwiye uburyo Abasesero birwanyeho igihe bahangana n’interahamwe, bakoresheje amabuye n’amacumu,bakagora ibitero simusiga bagabwagaho n’abicanyi n’abasirikare ubwo bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa (A.N.P.E.R ) Jean Paul Habumugisha yavuze ko buri mwaka bahitamo intara n’akarere bakoreramo iki gikorwa cyo gusura bakanaremera abarokotse Jenoside ndetse yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa amateka Abanyarwanda bakwiye kuba umwe nta macakubiri.
Yagize ati”Buri mwaka iri shyirahamwe ryifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Duhitamo turi bukoreremo buri mwaka niyo mpamvu twaje hano mu Burengerazuba mu karere ka Karongi duhitamo no gusura Urwibutso rwa Bisesero, aho twanaremeye imiryango 15 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agira ati”Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Bisesero Twasanze abanyarwanda dukwiye kuba umwe, bikazatugeza ku Rwanda twifuza, rrwejo hazaza , Twasanze mu byukuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu byukuri yarateguwe n’Abanyarwanda, yigishwa n’Abanyarwanda ikindi yajagaritswe n’Abanyarwanda niyompamvu dukwiye kubaka inkingi y’ubumwe kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu.”
Muri iki gikorwa, A.N.P.A.E.R yoroje inka abarokotse 15 bo muri karongi batari bagifite inka kandi barazoroye mbere ya Jenoside, ariko zikaza kwigabizwa n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Aborojwe bavuze ko banezerewe cyane ndetse bijeje iri shyirahamwe rya (ANPAER ) ko bazazifata neza zikazabaha Amata mu minsi iri imbere.
Umwe muri aba borojwe yagize ati“Mwakoze cyane kuba mwaje kudufata mu mugongo Imana ibahe umugisha,Twari dufite ibikomere byinshi, ingorane ari nyishi twarihebye ari Ubu turishimye cyane kuba mwatuzirikanye mukatworoza inka ibi byose ni Leta nziza dufite irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, yatugabiye inka, kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madamu NTAKIRUTIMANA Julienne yashimiye byimazeyo(Association nationale des proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda) bakoze iki gikorwa cyiza giteza abaturage imbere.
Yagize ati “Twishimye cyane, Kuko aba bantu baje kudusura mu karere kacu ka Karongi,mwabonye ko basuye urwibutso ndetse bakoroza n’imiryango imwe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izi nka zigaragaza ikimemyetso cy’urukundo”
Kuri Ubu Urwibutso rwa Bisesero rwashyizwe ku murage w’Isi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 50.