Abayozi ba koperative z’abatwara ibinyabiziga basabwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda kugirango babashe kugera iyo bajya amahoro.
Ubutumwa bwatanzwe na Police kubari mu mahugurwa yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2019 yahuriyemo abayobozi b’amakoperative y’abatwara ibinyabiziga bo mu ntara y’Iburengerazuba.
Ni amahugurwa yafunguwe na Senior Superintendent Paul Butera, wari uhagarariye umukuru wa Police mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abayobora koperative kujya kwigisha abo bayobora gukoresha ibinyabiziga batwaye mu buryo buha umutekano abandi bayobozi b’ibinyabiziga ndetse n’abagenzi bakoresha umuhanda.
Ati “ hari abo mwaje muhagarariye, mwaje muhagarariye imbaga nini, nimusubirayo mubashe kubaburira mubageze ho ubutumwa nabo bazafasha abandi bagenzi muri rusange.”
Aya mahugurwa yateguwe na Police k’ubufatanye n’impuzamashyirahamwe ya koperative z’abamotari batwara abagenzi, FERWACOTAMO, RITCO, ATAR na RFTC.
Ubutumwa nyamukuru bukaba bukubiye mu nsanganyamatsiko igira iti “ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda”
Aaron Ndagijimana, umukozi wa w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA,wari uhagarariye RURA muri aya mahugurwa, yasabye aba bayobozi gukora icyiza aho gukora ikidakurikiza amategeko dore ko hari bamwe mu bagenzi badashobotse babagusha mu makosa.
Ndagijimana ati “ iyo umugenze ari umusazi n’umuyobozi ari umusazi mwese muba muri abasazi. Hari ubumenyi burenzeho ugomba kugira burenze ubw’uriya musazi, abagenzi mutwara mugomba kumenya ko ari mwe bayobozi babo.”
Yabibukije ko umuyobozi w’ikinyabiziga ari we ukwiye kugira ubumenyi burenzeho kubw’umugenzi kuko ari we uzi amategeko y’umuhanda ndetse n’amabwiriza agenga umwuga akora.
Ndagijimana yabwiye aba bayobozi ati “ niweho uzi amategeko y’umuhanda, umugenzi ntayo azi. Niwowe uzi amategeko agenga umwuga ,umugenzi ntayo azi, ushinzwe kumuyobora muri ayo mategeko uzi umugenzi atazi hanyuma mwese mukagerayo amahoro.”
Yongeyeho ati “umushoferi cyangwa umutransporter w’umunyamwuga ni uharanira kudakoreshwa ikibi kandi azi ikiza”
Hagarutswe kandi ku kibazo cyo gutwara magendu kigaragara cyane mu ntara y’Iburengerazuba kurusha ahandi hose mu gihugu bityo abayozi bahamagarirwa kuba maso kandi bakagira indangagaciro z’umwugabakora bakanga gukora ikibi kndi hari ikiza.
Abayobozi ba za koperative z’abatwara iinyabiziga basabwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse n’umutekano usanzwe, bakaba abafatanyabikorwa beza bafite intego imwe y’uko abanyarwanda bagenda neza, nabo bakunguka kandi umutekano w’igihugu uka.bungabungwa.
Nk’abayobozi kandi batumwe kujya gukora ubuvugizi bakigisha abndi bayobozi batabyumva neza babungabunga umutekano wo mu muhanda bagamije iterambere ry’umwuga, ry’abanyamwuga ndetse n’igihugu.
Biome mu biteza impanuka zo mu muhanda harimo abayobozi bavugira kuri teephone batwaye, umunaniro, gutwara wasinze, umuvuko ukabije, uburangare bw’abanyamaguru ndetse no kurenga ku mategeko y’umuhanda nkana.
SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi ba cooperative z’abatwara ibinyabiziga kwicarana n’abo bayoboye uko bakwiye kugenda mu muhanda.
Ati “ mugerageze muganirize abantu, mubwire abantu uko bagenda mu muhanda, abanyamaguru, mubwire abana ko badakinira mumuhanda, mubwire abantu ko bafata ubwishingizi.”
Aya mahugurwa y’umunsi umwe akaba agamije kurushaho kwigisha no guhugura abayobozi b’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru uburyo buwiye bwo kugenda mu muhanda nku’uko biri muri gahunda ya Police yiswe “Gerayo amahoro.”soma ibikurikira