ABAYOBOZI N’ABATURAGE MU MUGANDA WO KWIYUBAKIRA IBIBUGA BY’IMYIDAGADURO

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine yifatanyije n’abatuye Umudugudu wa Gititi Akagari ka Byogo ho mu Murenge wa Mutuntu mu muganda rusange ngarukakwezi aho abawitabiriye barimo gusiza ibibuga by’imikino n’imyidagaduro by'abanyeshuri n’abaturage babituriye.

Nyuma y'umuganda, Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage kugira isuku, kwishyura Mituweli no kwirinda ibiza: Kubura ubuzima bw'umuntu umwe ni igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange, ibyo rwose ntabwo tubyifuza nimwitwararike, mwe kwambuka imigezi kandi mubona yuzuye.

Abaturage bemereye ubuyobozi ko bagiye gukosora ibyo batari barakoze neza nkuko babyibukijwe n'ubuyobozi mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwabo.

Back