ABAYOBOZI BATOWE BIFATANYIJE N’ABATURAGE MU MUGANDA RUSANGE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, abayobozi b’Akarere ka Karongi barimo Bwana Muzungu Gerald watorewe kuyobora Akarere ka Karongi kuri uyu wa 28 Werurwe 2025 yifatanyije n’abatuye Umudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera, ahashijwe ikibanza cyo kubakira imiryango 8 itishoboye.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa bwagarutse, ku gushimangira Ubumwe bw'Abanyarwanda, Kwigira no Kwishakamo ibisubizo cyane cyane yabisabye urubyiruko ndetse na Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Gahunda ya IGIRA(Kwigira), EjoHeza, Isuku n'imibereho myiza, Uruhare rw'abaturage mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.
Uretse uyu muganda kandi n’urubyiruko rwitabiriye Umuganda wihariye warwo wateguwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, waranzwe no kwita ku isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi aho ziri hirya no hino mu Karere ka Karongi. Ibyo bikorwa birimo:
- Gukora amasuku ku Nzibutso;
- Gusana Inzibutso aho bishoboka;
- Gukora imiyobora y’amazi y’imvura ku Nzibutso
- Gutera ibiti n’indabyo ku Nzibutso aho bishoka;
- Gusanira amazu abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
- Kuzirika ibisenge by’amazu y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994;