ABAYOBOZI B’AKARERE BITABIRIYE IBIKORWA BY’ITORERO RY'UMUDUGUDU

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2025, ibikorwa by'Itorero ry'umudugudu byateguwe kandi bigenzurwa mu mirenge y'akarere ka Karongi. Abahagarariye Akarere barimo abagize Komite Nyobozi y'Akarere n’abahagarariye imirenge bitabiriye Itorero, basangiza ubutumwa bw'Akarere bwo guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry'Itorero ry'umudugudu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Bwana Muzungu Gerald, yakoranye n'abaturage bo mu Murenge wa Gishyita, mu Mudugudu wa Cyanya. Bwana Nsabibaruta Maurice, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yakoranye n'abaturage bo mu Murenge wa Murambi, mu Mudugudu wa Nyarunyinya. Madamu Umuhoza Pascasie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza, yakoranye n'abaturage bo mu Murenge wa Twumba, mu Mudugudu wa Gisovu, aho na ho hashyizweho gahunda zitandukanye.

Ibikorwa byateganyijwe ku munsi w'Itorero byarangiye neza muri ubu buryo:

  1. Kwerekana ibikorwa by'Intore: Amasibo (amatsinda mu mudugudu) yerekanye ibikorwa byabo n'ibyo bagezeho mu kwezi gushize.
  2. Isuzuma ry'ibibazo by'ingenzi mu mudugudu: Abitabiriye baganiriye ku bibazo by'ibanze bihari, ndetse banatanga ibisubizo bihuriweho byo kubikemura.
  3. Ikiganiro ku nsanganyamatsiko zihariye: Insanganyamatsiko z'umunsi zari izi zikurikira: Ubumwe n'Ubudaheranwa, intambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'Itorero ry'umudugudu, kurwanya ruswa n'akarengane... 

Hanyuma, habayeho ibiganiro byagutse n'ubusabe bw'abaturage byumwihariko, byageze ku masomo ajyanye n'indangagaciro z'umuco n'imibereho myiza.

Uburyo bw'Itorero bwitabiriwe mu Karere: Mu mudugudu 537 igize Akarere ka Karongi, imidugudu 501 ni yo yitabiriye iki gikorwa. Imidugudu yo mu Murenge wa Gashari ntiyitabiriye kuko bagira umuco wo kugikora ku munsi ukurikiyeho bitewe n’isoko riba kuri uwo munsi.

Back