ABAYOBOZI BAGARUTSE KU RUBYIRUKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE ABATURAGE

Abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald n’uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) bashishaikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye.

Hari mu gikorwa cyabereye ku kibuga cy’imyidagaduro cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abaturage ku rwego rw’Igihugu.

Uyu munsi wari ufite Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:"Urubyiruko Rufite Ubuzima Bwiza kandi Rushoboye: Umusingi w’Iterambere ry’u Rwanda”.

Guverineri Ntibitura yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’abaturage wizihizwa hagamijwe gukangurira abaturage guhuza ihindagurika ry’imibare y’abaturage n’imiterere yabo n’ iterambere rirambye, ubuzima, n’uburenganzira bwa muntu.

Yungamo ko mu Rwanda, aho abaturage barenga 70% bari munsi yimyaka 35, uyu munsi ni umwanya mwiza wo gutekereza ku ngamba zifatika zo kwerekana uruhare rw’ibanze urubyiruko rugomba kugira mu gutuma habaho impinduka mu buzima n’iterambere by’Igihugu, ariko uru rubyiruko rugomba gutegurwa.

Akomeza agira ati “Kuba u Rwanda ari igihugu gifite umubare w’abaturage ugaragaza ko igice kini cy’abaturage bacu ari urubyirukoiyi nsanganyamatsiko yumvikanisha neza ko ejo hazaza h’igihugu cyacu hari mu maboko y’urubyiruko. Ariko kandi bikaba bisaba ko Urubyiruko narwo rugomba gutegurwa kugira ngo ruzatange umusaruro rwifuzwaho.”

Agaragaza ko urubyiruko rugomba kuba:

  • rufite ubuzima buzira umuze, rufite imbaraga z’umubiri kandi rutakereza neza;

  • rufite ubumenyi n’uburere; 

  • rushobora kubona iby’ibanze ruheraho rwiyubaka mu guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange;

  • Kuba ari nta n’umwe ukorerwa ihezwa icyo ryashingiraho cyose kugira ngo buri wese ashobore kugira uruhare rwe mu iterambere kandi ibi bakabigira nk’uburenganzira bwabo.

Aha ndagira ngo nongere nshimangire ko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ntacyo butakoze, kandi ntacyo butazakora kugira ngo urubyiruko rube rwabona ibyibanze byatuma rugira ubuzima bwiza, birimo: Ubuvuzi, ingamba zo kurengera umwana arindwa ihohoterwa, gukumira ibikorwa bibi byagira ingaruka ku buzima bwe, n’ibindi;

Ubuyobozi kandi bukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rwige (aha twavuga gahunda y’Uburezi kuri bose, ndetse n’amashuri y’ubumenyi ngiro ku barangije badashoboye gukomeza amashuri Makuru na Kaminuza);

Hari kandi n’Uburyo bwo kubona inguzanyo n’inkunga bwashyizweho ku bashaka kugira ibikorwa bakora byabateza imbere, cyane cyane binyuze mu mashyirahamwe, n’ibindi.

Gusa nubwo izo ngabwa zose zihari, hari urubyiruko rugihura n’ibibazo. Turacyabona:

  • Abangavu baterwa inda z’imburagihe;

  • Kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina;

  • Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge (drug abuse);

  • Abana bata ishuri (drop out);

  • Urubyiruko rudafite icyo rukora (high rate of unemployed youth).

Birumvikana rero ko iterambere ari urugendo, cyane cyane iyo rishingira ku guhindura  imyumvire. Bikaba bisaba ko twese dukomeza kugira uruhare mu kwigisha uburenganzira n’inshingano, indangagaciro na kirazira ku bijyanye no kubaka urubyiruko cyane ko hari ibyo ubwarwo rutumva cyangwa se rutitaho kugira ngo rugire ubuzima bwiza, ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibiruteza imbere ubwarwo, ibiteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuzeko hari amahirwe yihariye yo kubyaza umusaruro umubare munini w’urubyiruko Igihugu gifite. 

Ati “Nk’uko tubizi, abarenga 70% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35, naho 27% bakaba bari hagati y’imyaka 16–30. Ibi biduha ishusho nyayo y’uko urubyiruko ari igice cy’ingenzi tugomba gushyiraho imbaraga, amahugurwa, ubuvuzi n’ubuyobozi bubafasha kwigira no gutanga umusanzu mu iterambere.”

 Yungamo ati “Uyu munsi ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu burezi, ubuvuzi, ubukungu n’uburenganzira bwo gufata ibyemezo bijyanye n’imibereho yabo. Ariko ni n'umwanya wo kwisuzuma, tukemera ko hakiri inzitizi zibabuza kugera ku nzozi zabo harimo ubushomeri, kutagira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zibegereye zihagije, imbogamizi mu kubona igishoro n’ubumenyi bijyanye n’igihe.

 Asaba ko uwo munsi waba umwanya wo gutekereza ku buryo bwagutse bwatuma ibyo bibazo bishakirwa ibisubizo birambye, binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye ubuyobozi, urubyiruko ubwabwo, abikorera, abashinzwe ubuzima n’uburezi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

 Asoza asaba urubyiruko ati  “Rubyiruko. Muri ab’ingenzi. Iterambere ry’ejo hazaza ribarimo. Umuryango ushoboye, Igihugu cyiza n’ubukungu burambye byose bisaba ko mufashwa mukagira ubuzima bwiza, ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse n’amahirwe yo kwiteza imbere. Uyu munsi ni uwanyu muvuge, mutange ibitekerezo, musangire ubunararibonye kandi mumenye ko Leta n’inzego zose zishishikajwe no gutega amatwi urubyiruko mwe musingi w’ahazaza.”

Back