ABAYOBOZI BAGANIRIYE KU CYUMWERU CY'UBUKANGURAMBAGA KU BUMWE N'UBUDAHERANWA MU MIRENGE
Ku wa 11 Nzeri 2025 mu cyumba cy'inama cy'Akarere, hateraniye inama yo gutegura igikorwa cy'Ubukangurambaga ku Bumwe n'Ubudaheranwa, Gusesengura no kwemeza abagirwa Abarinzi b'Igihango ku rwego rw'Akarere,
Inama yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Muzungu Gerald ari nawe wayoboye iyi nama , Perezida wa njyanama ku rwego rw'Akarere, akaba na Perezida Ibuka , abagize inama y'umutekano itaguye, umujyanama wa komite Nyobozi,abagize komite yemeza abagirwa Abarinzi b'Igihangango nk'uko bateganywa n'amabwiriza, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge itandukanye y'Akarere n'umukozi w'Akarere ushinzwe Itorero,
Inama yarebeye hamwe igihe icyumweru cy'Ubukangurambaga ku Bumwe n'Ubudaheranwa mu Mirenge cyazabera nyuma yo kungurana ibitekerezo hanzuweko kizatangira kuwa 17/9/2025 kugeza kuwa 24/9/2025
Harebewe hamwe kandi icyakorwa kugirango inzibutso zirusheho kubugabungwa ku bufatanye bw'Akarere n'abafatanyabikorwa,
Inama kandi yaganiriwemo urutonde rw'agateganyo rwari rwateguwe rw'abagirwa Abarinzi b'Igihango hagendewe ku muntu ku muntu hakagaragazwa ibigwi bye hagira abemezwako nyuma yo kongera kunonosora amakuru yabatanzwe kuburyo bwimbitse agahuzwa n'imyitwarire yagiye ibaranga kugeza ubu aribwo bari bufatwe nk'abo ku rwego rw'Akarere. Uru rutonde rurimo kunozwa.