ABATURAGE BUBAKIWE IKIRARO CYO MU KIRERE BANAHABWA UBUMENYI BWO KUCYISANIRA
Mu Murenge wa Rwankuba hatashywe ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Rubazo na Gasata cyiswe icya Kanyarusaga I cyubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Karongi n’Umufatanyabikorwa Bridge to Prosperity.
Icyo kiraro cyubatswe mu gihe cy’amezi atatu, cyatashywe ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ahari ubuyobozi bwa Bridge to Prosperity n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Bwana Mudacumura Aphrodis wari uhagarariye umuyobozi w’akarere.
Mushimiyimana Jerome wavuze mu izina ry’abaturage bubakiwe icyo kiraro yavuze ko ubuyobozi bwiza butumye ubuzima bwabo burokoka urupfu.
Ati “Uyu mugezi mureba hano wagiye utwara ubuzima bw’abaturage bacu bashakaga gukoresha kiriya kiraro kiri ku mugezi, none iki batwubakiye kiri mu kirere kandi cyubatse neza kizaturinda ibyo bibazo.”
Yungamo ko ikibazo kinini cyari ku banyeshuri baturukaga hirya y’umugezi wa Gisuma bagiye ku ishuri, hagwa imvura nyinshi [umugezi wuzuye] bagacumbika. Ibyo kandi ngo byabaga no ku babaga bagiye kwivuza ku kigo gitangirwaho serivisi z’ubuzima (Poste de sante) gihari.
Ku bijyanye n’imibereho ngo hari abaturage bakoze kuri iki kiraro bahembwe bakishyura mituweli ndetse bakabona n’andi mafaranga atuma bikenura.
Mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Bwana Mudacumura Aphrodis yavuze ko kubakirwa icyo kiraro ari andi mahirwe agezweho yo kurengera abaturage, byose bikaba bituruka ku miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ushakira ineza abaturage bose.
Yasobanuye ko abaturage batuye umutwaro w’ibibazo byose byashoboraga kubabaho bitewe n’umugezi wa Gisuma. Yunzemo ko afite icyizere ko abaturage bazacunga umutekano w’icyo kiraro kuko ari bo gifitiye akamaro, ikindi ni uko bahawe n’ubumenyi bwo kugisana mu gihe cyaba cyagize ikibazo, batagiye kwiyambaza abafatanyabikorwa bacyubatse.
Ubwo iki kiraro cyamurikirwaga abaturage, beretswe abasore n’inkumi 10 batuye aho bahawe ubumenyi bwo kugisana no kugicunga. Ku bijyanye n’imirimo yacyo yakozwe na Bridge to Prosperity ifatanyije n’abahanga mu mirimo y’ubwubatsi b’i Dubai. Ku bijyanye n'agaciro cyatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 101 n’ibihumbi 665, uruhare rw'Akarere rungana na 30%. Imirimo yatangiye tariki 12 Mutarama 2023 isoza tariki 12 Gicurasi 2023. Byibura abaturage 40 bakoraga iyo mirimo buri munsi, umufundi ahembwa Frw 6000, umufasha we ahembwa Frw 3500.