ABATURAGE BAZINDUKIYE MU MATORA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA N’ABADEPITE

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, mu Karere ka Karongi kimwe no mu gihugu hose habereye amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite , yabereye ku biro y’itora bitandukanye.

Kuri site 99 zisanzwe, hiyongereyeho 3 zifasha abarwayi, abarwaza n’abaganga, ziri mu Karere ka Karongi, hatangiriye ku gihe igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Abaseseri batangiye barahira, nyuma hakurikiraho amatora nyirizina

Kuri site ya TTC Rubengera mu Murenge wa Rubengera, abaturage bahazindukiye bajya kwitorera Umukuru w’Igihugu.

Kamanzi Pascasie wo mu Murenge wa Rubengera uvuga ko afite mu myaka 100 [Umwami Rudahigwa atanga yari afite abana 3 atwite uwa 4]. Mu mbaraga nke afite, ntibyamubujije kwitorera umuyobozi yihitiyemo. Ntabwo yatorerwa n’abandi kuko baba bitoreye; batamutoreye.

AGAHOZO Sonia w'imyaka 18, ni umwe mu rubyiruko rusaga miliyoni 2 rutora bwa mbere. Yiga mu mwaka wa 6 muri TTC Rubengera, aho yatoreye, abimburiye abahiga. Yari afite amatsiko yo gutora. Nk’uwitegura kuba umurezi ngo agomba kugira uruhare mu mahitamo y’Igihugu yitegura kurerera.

NYIRANSABIMANA Beathe w’i Karongi atoye bwa mbere. Yazindutse ngo hatagira umutanga, aba uwa mbere ku murongo, anatora bwa mbere kuri site ya TTC Rubengera. Yishimira ko biciye mu ijwi rye agiye kugira uruhare mu mahitamo y’Igihugu n’ay’umuyobora

Back