ABATURAGE BASABWE KUREBERA KU BUTWARI BWARANZE ABANYARWANDA

Mu Mudugudu wa Nyaruhanga, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi, habereye ibirori byo ku rwego rw’akarere byo kwizihiza Umunsi w’Intwari. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye hamwe n’abaturage, barimo:

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Muzungu Gerald, Abadepite batatu bayobowe na Nyakubahwa Nabahire Anastase, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi wa Brigade ya 201, Brigadier General Albert Rugambwa, Umuyobozi wa Polisi y’Akarere (DPC), Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Abayobozi b’amadini n’amatorero n'Abaturage.

Umuyobozi w’ingabo muri Brigade ya 201, Brigadier General Albert Rugambwa yasabye abitabiriye ibi birori gukomeza gukura isomo ku butwari bwaranze intwari z’u Rwanda, agaruka ku bwitange bw’abami bayoboye u Rwanda ndetse n’ubutwari bw’Ingabo za RPA zabohoye igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Muzungu Gerald, yagaragaje ko Abanyarwanda ari abanyembaraga n’ubumwe, asaba ababyeyi kurera abana babo babatoza urukundo rw’igihugu, babigisha amateka nyakuri y’u Rwanda kandi bakabasigira umurage w’agaciro.

Depite Nabahire Anastase yibukije akamaro ko gukomeza guteza imbere isura y’u Rwanda binyuze mu bwenge no mu rukundo rw’igihugu. Yasabye buri wese kugira intego yo kurinda icyubahiro cy’u Rwanda no kugira uruhare mu iterambere ryacyo aho ari hose.

Ibi birori byaranzwe n’imbyino gakondo, ibiganiro, ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo:

Gutanga inka muri gahunda ya Girinka ku muturage utishoboye, Gufungura ku mugaragaro inzu yubatswe muri gahunda y’Umutekano w’Abaturage (Human Security Initiative).

Back