ABATURAGE BARASABWA KWIRINDA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Tariki ya 18 Werurwe 2025, mu Murenge wa Murundi habaye amahugurwa yateguwe n’Akarere ka Karongi gafatanyije n’umufatanyabikorwa wako Actionaid agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburinganire, no guhugura abitabiriye ku mahame y’ubwuzuzanye n’uburenganzira bw’abagore.
Abitabiriye bongerewe ubumenyi ku cyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina risobanuye, uburyo bwose iryo hohoterwa rishobora kugaragara, n’ingaruka zaryo ku muntu ku giti cye, ku miryango, ndetse no ku Gihugu muri rusange.
Bahuguwe ku moko atandukanye y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, arimo; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku bukungu.
Hagarutswe kandi ku mpamvu zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’uburyo bwo kurwanya no gukumira iki kibazo mu miryango. Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze kugira ngo ibyo bibazo birwanywe burundu.
Muri aya mahugurwa, habaye ibiganiro mu matsinda, aho buri wese yagaragaje uburyo bwihariye yagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri uyu Murenge.