ABATURAGE BARAKANGURIRWA GUKUMIRA IBIZA BISHOBORA GUTWARA UBUZIMA BWABO

Ku wa 11 Nzeri 2025, ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi, Radio Isangano na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) hakozwe ikiganiro gikangurira abantu gukumira no kugabanya ingaruka z’imvura nyinshi y’Umuhindo. Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahashobora kwibasirwa n’ibiza 

Mdamu NIYOTWAMBAZA Hitimana Christine wari uhagarariye Minema  yasobanuye ko iyo tuva mu Mpeshyi twinjira mu Muhindo, imvura igwa iba irimo inkuba nyinshi ndetse n’umuyaga mwinshi; bitewe n’impinduka ziba mu kirere tuva mu bihe by’izuba twinjira mu by’imvura. 

 Muri rusange abantu barakangurirwa: Gukomeza kugenzura no gusana inzu zishaje, Kuzirika neza ibisenge by’inzu bitaziritse, Gusibura inzira z’ amazi no kutazijugunyamo imyanda, Kugira ubwishingizi bw’ ibikorwa by’ ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’indi mitungo.

Igihe haguye imvura irimo inkuba: Ihutire kugama mu nzu iri hafi, uve byihuse mu mazi,  Irinde kugama munsi y’ibiti, Kirazira gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura nk’iyo, Kirazira kureka amazi cg gukora indi mirimo hanze mu mvura nk’iyo Comokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, Gushyira imirindankuba nyubako by’umwihariko ahahurira abantu benshi.

Back