Abaturage bagaragarijwe ibyo bakorerwa

Kuri uyu wa 05 Kamena 2018, mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kugaragariza abaturage ibyo Akarere gakora(Accountability Day). Kikaba ari igikorwa cyyabereye mu mirenge yose 13 igize Akrere ka Karongi. Ku rwego rw’ Akarere iki gikorwa cyabereye ku Biro by’ Akarere ka karongi, aho abaturage b’ Umurenge wa Rubengera basuye ibiro by’ Akarere ari nako basobanurirwa inshingano za buri mukozi basuye ukorera mu Karere ka Karongi. Nyuma yo gusura Ibiro by’ ubutaka mu Karere bagasobanurirwa Serivisi zitangirwa muri iryo shami, bakomeje basura Inzu Itanga Ubufasha mu Mategeko MAJ, baganirizwa ku mategeko ari ko banagirwa inama yo kujya bakemurira ibibazo mu miryango ho kwishora mu manza usanga zikenesha abazigiyemo. Kumurikira abaturage ibibakorerwa ni imwe mu nkingi za demukarasi bikaba bituma abaturage babasha kumenya ibikorwa biteganyijwe cyane ko ari nabo baba barabitanze mu nteko z’ abaturage. Iki gikorwa kikaba kiba inshuro nyinshi zishoboka  bitewe n’ uko  biba byateguwe.
Back