ABATURAGE BAGARAGARIJE ABAJYANAMA KO BIFUZA ITERAMBERE RIRAMBYE
Mu gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Karongi cyabereye mu Murenge wa Murundi, abagize Inama Njyanama y’Akarere banyuzwe nuko abaturage babaza ibibazo bigari birimo kwegerezwa amazi, amashanyarazi no gukora imihanda ngo bibafashe mu kwiteza imbere.
Aba baturage babwiye abajyanama babasuye mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Murundi ko bifuza ko aho batuye hagezwa amashanyarazi kuko hari abo anyura hejuru, basabye kandi guhabwa amazi ndetse no gukorerwa imihanda kugirango ibyo bikorwa bibafashe mu iterambere ryabo.
Ni igikorwa cyari kiyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste.
Umunsi wa mbere w'Icyumweru cy’Umujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi." waranzwe no kuganira n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abaturage no gusura ibikorwa.