ABASHINZWE UBUREZI MU KARERE BARI MU MWIHERERO WO KUBUNOZA KURUSHAHO

Guhera tariki ya 21 Nyakanga 2025, abashinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, ni ukuvuga abakozi bo mu ishami ry’uburezi ku rwego rw’Akarere n’abashinzwe uburezi ku rwgeo rw’Imirenge igize aka Karere bateraniye mu mwiherero w’iminsi itatu urimo kubera mu Murenge wa Bwishyura muri aka Karere.

Uyu mwiherero watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Aakarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Umuhoza Pascasie wagarutse ku ruhare rw'umuyobozi mu kubaka uburezi bufite ireme.

Yagarutse ku kamaro ko kubaka uburezi buherewe  mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza kuko ubumenyi umwana ahakura ari bwo bumuherekeza nu rugendo rw’amasomo ye yose mu bindi byiciro byose aba aziga.

Yabasabye kureba abarimu b'Intarumikwa akaba aribo bashyirwa muri icyo cyiciro, bityo bikazatuma abarerwa bagera ku rwgeo rwifuzwa. 

Yabasabye kandi kwegera abayobozi b'amashuri kenshi gashoboka hagamijwe kububakira ubushobozi m micungire y’amashuri.

Bimwe mu byo abitabiriye uyu mwiherero batahanye birimo gukorera hamwe nk’itsinda rimwe, gushyira mu buryo  amakuru yinjizwa muri sisitemu yifashishwa mu burezi (SDMS) kugira ngo bifashe mu igenamigambi ry’ejo hazaza, gukurikirana no kwita ku bikorwaremezo by’amashuri, cyane cyane isuku n’isuku yo mu mashuri, gucunga neza ibiribwa bigenerwa abana b’amashuri no kubyandika neza, gushyira imbere intego z’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, haba ku bakozi ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’amashuri ndetse no guteza imbere ireme ry’uburezi hibandwa ku musaruro w’abanyeshuri mu bizamini bya Leta.

Back