ABASENATERI BIREBEYE UKO AKARERE GAKORANA NEZA N’ABAFATANYABIKORWA BAKO
Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda basuye ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi muri gahunda yo kumenya uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ibikorwa by’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Ni itsinda ryari riyobowe na Senateri Dushimimana Lambert usanzwe unayobora iyo komisiyo, yari hamwe na mugenzi we Mupenzi George, aho kuwa Kane tariki 26 Mutarama 2023 basuye ibikorwa biherereye mu Murenge wa Bwishyura birimo ikigo GHH(Global Help to Heal), kirimo ishuri ryakiriye abarimo abana bahoze mu muhanda n’abangavu batewe inda; bakigishwa imyuga.

Senateri Dushimimana yishimiye igikorwa nk’icyo asaba abagituriye kukibungabunga no gukomeza kwerekana uruhare rwabo mu iterambere ryacyo.
Ku ruhande rw’abaturage bavuze ko iryo shuri ryabafashije kugira igikorwa cy’iterambere kibegera nk’abatuye mu gice cy’icyaro; kikabaha akazi kandi kikabafasha mu bindi bikorwa bitandukanye birimo no kubajijura.
Umuyobozi wa GHH, Re. Jan Berckmans avuga ko yubatse ibyo bikorwa muri ako gace ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’uruhare rw’abaturage mu rwego rwo guteza imbere abahatuye, agira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ryabo. Ku bijyanye n’uruhare rw’abaturage, avuga ko bamufashije cyane aho atanga urugero rw’umwe muri bo wamuhaye nta kiguzi ikirombe cyo gucukuramo amabuye yifashishijwe mu kubaka ibikorwa bye bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 750 Frw.

Ubwo Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine yakiraga abo basenateri yabasobanuriye ko aho umuturage ari hatajya haba kure, gusa yerekana imbogamizi z’imihanda idakoze uko bikwiye muri ako karere, anagaruka ku ruhare rw’abafatanyabikorwa n’akarere mu iterambere ry’abo baturage bagomba guhora ku isonga.
Agaragaza ko abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gukora ibikorwa bitandukanye bizamura abaturage. Yungamo ko n’abaturage nabo bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo bishyirwa mu igenamigambi ry’akarere ndetse ko mu mwaka 2021/2022 ibitekerezo byabo byabonewe ingengo y’imari bigashyirwa mu bikorwa ku kigero cya 67.7%.
Ku bijyanye n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, aba basenateri babwiwe ko Imibare igaragaza ko bakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 2.5 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/19, mu wa 2019/2020 bingana na miliyari 5.8 Frw, mu wa 2020/2021 ziba miliyari 5.9Frw, mu gihe mu wa 2021/2022 zabaye miliyari 3.9 Frw kubera ingaruka za COVID-19, muri rusange kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu wa 2022 ni 17,941,966,578 Frw.
Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa karindwi kagira amanota 91.4% mu cyegeranyo cya RGB(2022) ku bijyanye nuko abaturage bishimira gutanga ibitekerezo mu igenamigambi.