ABASENATERI BASUYE AKARERE MU RWEGO RWO GUKURIKIRANA IBIJYANYE N’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO
Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023 mu karere ka Karongi, itsinda ry'Abasenateri riyobowe na Hon. Senateri Mureshyankwano Marie Rose ryasuye Akarere ka Karongi mu rwego rwo kuganira ku bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri aka karere.
Iryo tsinda riyobowe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose ryarimo na Senateri Mugisha Alexis. Bakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKARUTESI Vestine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana NIRAGIRE Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KARANGWA James n'abakozi bakurikirana ibikorwa bya mine na kariyeri. Hari kandi Umuyobozi w’ingabo wa Brigade ya 201 Col RUGAMBWA Albert.
Habayeho ibiganiro herekanwa ibikorwa by'ubucukuzi bwa mine uko bukorwa mu karere, aho bukorerwa mu mirenge y'aka karere: Mutuntu, Rwankuba, Mubuga, Gishyita, Twumba na Gitesi, aho bacukura amabuye atandukanye harimo coltan, cassitelite, marble [akorwamo amakaro], gimstones n’ayandi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hagaragajwe bimwe mu bibazo ubucukuzi buhura nabyo harimo ibiterwa n'imiterere y'akarere [imisozi ihanamye] bituma umusaruro uboneka mu bujyakuzimu buri kure , ikindi n'uko ukikijwe n'amazi bityo bikaba bituma ubucukuzi butagenda neza. Hagarutswe kandi kungaruka z'uko ahakorwa ubucukuzi hakunze kugaragara ikibazo cy'isuri.
Hakurikiyeho igikorwa cyo gusura site ya EXECOK Ltd kugirango itsinda rivuye muri SENA rigire ibiganiro hamwe n’abacukuzi ndetse no kureba uko iyo sosiyete ikora muri rusange. Abacukuzi bashimye aho iyo mirimo yabagejeje; kuko abana babo biga mu mashuri yisumbuye bakabasha kubona n’amafaranga yo kubishyurira.
Zimwe mu nama zatanzwe ni ukwibuka kubungabunga ibidukikije hasubiranywa ahakorewe ibyo bikorwa , kutayungururira mu mazi no gutera ibiti ahakorerwa ibyo bikorwa dore ko ababikora basabwa kugira pipiniyeri z'ibiti bifasha mu guterwa ahacukuwe ayo mabuye nyuma yo kuhasubiranya.