Abasenateri baganiriye n' Inama Njyanama

kuri uyu wa 28 Gashyantare 2019, ku Karere ka Karongi,Itsinda ry' Abasenateri bahuriye muri Komisiyo yaPolitiki n'Imiyoborere, ari bo Hon. Sen. MUKASINE Marie Claire ariwe wari uyoboye itsinda na Hon. Sen. KALIMBA Zephilin, baje mu Karere ka Karongi kureba uko Inama Njyanama y' Akarere ikora.

Mu gikorwa cyaranzwe n' ibiganiro hari hitabiriye Abajyanama bari bayobowe na Perezida w'Inama Njyanama MUTANGANA Frederic, n'Umujyanama NDAYISABA Francois, akaba ari nawe Mayor w' akarere. Hari kandi n'abandi bajyanama bahuriye mu makomisiyo atandukanye.

Muri iki gikorwa, abajyanama basabwe kugaragaza uburyo bakora akazi k'ubujyanama, banagaragaza imbogamnizi bahura nazo mu rwego rwo kugira ngo Abasenateri bazabakorere ubuvugizi ari mu rwego rw' imiterere y' Akazi ari no mu rwego rw' Amategeko.

Mu majambo yafashwe n' abajyanama bagaragaje ko imikoranire yabo n' izindi nzego harimo na Komite Nyobozi y' Akarere igenda neza ariko bagaragaza ko Inama Njyanama z' imirenge n' utugari zikwiye kongererwa imbaraga hakaba hanagira ibinozwa mu mitererere y' izi nzego. 

Inama Njyanama ni rwo rwego rukuru ruyobora akarere. Rukaba rukora nk' Inteko Nshingamategeko, aho batora kandi bakanafata imyanzu igenderwaho mu miyoborere y' akarere. Uru rwego rukaba ari narwo rwemeza ingengo y' Imari y' Akarere, ndetse bakaba bakora nk' intumwa y' umuturage. Sena y' u Rwanda ikaba ishaka kureba ibibazo uru rwego rw' ingenzi mu mitegekere y' inzego z'ibanze kugira ngo byitabweho.

Back