ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BISHIMIRA UKO LETA YABAFASHISHE GUSUBIRANA ICYIZERE CYO KUBAHO

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Karongi bishimira ko ubuyobozi buriho bwatumye basubirana icyizere cyo kubaho.

Tariki ya 7 Mata 2023, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere ka Karongi byatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga, abarokotse Jenoside bavuga ko hari aho bavuye n’aho bageze kubera ubuyobozi bwiza.

Nyirangirimana Thabita wo mu Murenge wa Mubuga, umwe mu barokotse Jenoside ariko aciye mu nzira y’inzitane irimo kujugunywa cyobo cyarimo abandi bishwe muri jenoside ariko akaza kurokoka, ashima leta y’ubumwe ikomeje kubitaho no kubaba hafi, yungamo ko akarere kababa hafi kakabafata mu mugongo, bityo bikabereka ko bitaweho batagomba guherenwa n’agahinda.

Ati “Mvumburwa n’imbwa, abaduhigaga baraza barambwira ngo nimbabwire abo twari kumwe kuko twari tuje kubica, badushorera badukubita….”

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi Mathias ashima Imana yatumye hari abarokoka, ingabo za RPA zahagaritse Jenoside igatuma u Rwanda ruba igihugu gifite ubuyobozi buzima, ubuyobozi bufata mu mugongo abarokotse jenoside.

Ati “ Duhereye kuri iryo hame ryuko dufite igihugu, kumwenyura birashoboka, kwibuka twiyubaka birashoboka.”

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Karongi Ngarambe Vedaste yagaragaje ko iyitwaga Perefegitura ya Kibuye, jenoside yabereyemo yakoranwe ubukana kuko mu minsi ine[hagati ya tariki 14-18 Mata 1994] gusa uretse mu Bisesero abatutsi bo mu bindi bice bari bamaze kwicwa.

Ati “Bari bashizeho, ubukana, ubugome n’ubwihute bw’iyo jenoside bwasize abacitse ku icumu ari ibisenzegeri mu mutwe no mu mubiri, ariko Leta yacu nziza yakomeje kubaba hafi.”

Ngarambeyashimiye Leta y'u Rwanda ku buryo yakomeje kwita ku barokotse jenoside ibabonera amacumbi ndetse no kubavuza, ashimira kandi Akarere ka Karongi ku kuba karubatse neza urwibutso rwa Mubuga abavukijwe ubuzima bakaba baruhukiye ahantu heza.

Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Bwana Abimana Mathias yagaragaje ko mbere y'umwaduko w'abazungu Abanyarwanda bari bunze ubumwe, basabana ariko mu gihe cy'ubukoloni, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri  ngo nibwo haje amacakubiri yaje kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine mu butumwa bwe yibukije ko umunsi nk’uwo ari umwanya wo kongera kuzirika ububi bwa jenoside, ndetse akaba ari umwanya wo gufata ingamba zikomeye kandi zo kudasubira inyuma kugirango jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yibutsa ko kwibuka ari ibya buri munyarwanda, kuko ari ukwibuka amateka y’u Rwanda y’Abanyarwanda, asaba urubyiruko kumenya ayo mateka kuyasigasira o kunyomoza abashaka kuyapfobya no kuyagoreka.

Asaba abarokotse jenoside gukomera, bakirinda guheranwa n’agahinda, bagakomera kuko bafite igihugu cyiza n’ubuyobozi bwiza kandi bubakunda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO Francois ashima Umuryango FPR Inkotanyi n'ingabo za RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME,bitangiye Igihugu bakabohora u Rwanda,  avuga ko "ubutwari bwabo aribwo butuma twibuka uyu munsi.

Guverineri Habitegeko yihanganishije abarokotse Jenoside, abasaba gukomeza guharanira kubaho, yavuze ko Leta izakomeza kubaba hafi. Abaturage basabwe gukomeze kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n'abahohotera abarokotse.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi  basaga ibihumbi 10, barimo ibihumbi umunani biciwe muri Kiliziya Gatolika ya Mubuga n'ibihumbi bibiri biciwe mu rusengero rw'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rwo ku Murangara.

Back