ABANGAVU BATEWE INDA BAGARAGAJE IBYIFUZO BYABO MU ITERAMBERE
Ku wa 11 Kanama 2025, mu Murenge wa Gishyita habereye inama yahuje abangavu babyaye imburagihe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi mu iterambere ry’abaturage barimo World Vision na Children of Rwanda.
Ni inama yitabiriwe n’abo bangavu, abahagarariye World Vision, Umuyobozi wa Children of Rwanda project, Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Murenge, umuyobozi wa sitasiyo ya Police Gishyita, umukozi w’urwego DASSO, ushinzwe ishoramari mu murenge, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge, abahagarariye utugari n’abandi.
Bimwe mu byaganiriweho birimo imibereho y’abangavu no kwiteza imbere, kwibumbira mu matsinda no gukora imishinga iciriritse, gushishikarizwa gutanga ibirego hakurikiranwa ababasambanyije, guhuzwa n'amahirwe aboneka no gushishikarizwa kujya bayabyaza umusaruro, kuba intangarugero mu myitwarire no kwita kubana babyaye, kureba ubwitabire no kubarura abatari babaruye.
Bamwe mu bangavu bagaragaje ibyifuzo byabo birimo gukomeza kwegerwa mu kubona ubutabera no guhabwa ubufasha butandukanye bwatuma biteza imbere.
Ubwo bufasha babwemerewe ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe babafasha gusubira mu ishuri, guhabwa ibikoresho bitandukanye no gufashwa mu buryo bw’isanamitima ndetse no kongererwa ubumenyi butandukanye ku burenganzira bwabo no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.