ABANA BAHAGARARIYE ABANDI BITABIRIYE AMATORA YABO KU RWEGO RW’INTARA
Abana bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere ka Karongi bitabiriye amatora yabo ku rwego rw’Inatara y’Iburengerazuba.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco waberetse uburyo ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezid awa Repubulika Paul Kagame bwashyize imbere mu kubahiriza uburenganzira bw’abana, ndetse ko kuba bitorera ababahagarariye kuva hasi kugera hejuru byerekana uko Igihugu gishyize imbere ubwo burenganzira bwabo.
Muri iki gikorwa hari kandi abayobozi barimo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, Uwambajemariya Florence ,Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza ku Ntara, Abakozi baturutse kuri NCDA,abana bagize Komite z'abana batowe bahagarariye abandi ku rwego rw'uturere tugize intara y'Iburengerazuba,abakozi bashinzwe kurinda no kurengera abana mu turere tugize intara hamwe n'abakozi bashinzwe amatora
Aba bana batoye Komite y'abana ibahagariye ku rwego rw'intara.Abatowe bakazajya gutora abazabahagararira ku rwego rw'igihugu mu Kuboza 2025.