Abamotari bigishijwe Imicungire y' Amakoperative
Kuwa 14 kugera 15Kamena 2018 mu Karere ka Karongi haberaga amahugurwa y’iminsi ibiri agamije gukangurira abatwara abagenzi ku mapikipiki gukorera mu makoperative kandi bakayacunga neza.
Ni amahugurwa yateguwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA), hakaba hahugurwa abagize inzego z’amakoperative atwara abantu ku mapikipiki bo mu turere twa Karongi na Rutsiro.
Dushimimana Gerard umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative mu Rwanda, ni umwe mubahugura, avuga ko bahugura abahagarariye amakoperative y’ abamotari ku micungire yayo no guhamagarira abandi abakora ako kazi kuyajyamo.
Aragira ati”turi kubahugura kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze nko kubasha guhanga amakoperative,kuyacunga no kuyayobora, mu minsi yashize abayobozi bagiye bahura n’ibibazo bijyanye n’imicungire y’imitungo n’imiyoborere bikaba byaragiye bisubiza inyuma koperative zabo,tukaba twizera ko aba ngaba dutangiranye bashobora kuzazamura koperative neza”.
Amakoperative ni bumwe mu buryo bufasha abantu guhuza imbaraga bakiteza imbere bigatuma bagera ku cyerekezo bifuza.
Back