Abakuri b'imidugudu barashimirwa
Kuri uyu wa 02/07/2020, mu Mirenge ya Mutuntu na Twumba habaye igikorwa cyo gushyikiriza abakuru b’imidugudu Impano bohererejwe n’umukuru w’Igihugu.
Abayobozi batandukanye bari baje gutanga izi mpano
Muri iyi gahunda umushyitsi mukuri yari Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Col. BM Cyubahiro akaba yarakiriwe n’ Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nirere Theophile, Umuyobozi w’Ikeragutabara mu Karere ka Karongi, Maj. James Gakombe.
Col. BM Cybahiro ashimira Umukuru w'Umudugudu yari amaze gushyikiriza igare
Ni mu rwego rwo gushimira abakuru b’imidugudu mu Mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe kubera uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, batanga amakuru, banakorana n’abaturage bayobora mu gufatanya n' ingabo z’Igihugu mu guhashya umwanzi wagaragaye muri ibi bice mu mwaka wa 2019.
Abakuru b'Imidugudu ya Mutuntu nabo bahawe amagare
Abakuru b’imidugudu bahawe izi nyoroshyangendo bo mu Murenge wa Mutuntu ni 43 naho mu Murenge wa Twumba ni 41 bose bakaba bashimiye umukuru w’Igihugu kuba yarabatekerejeho bagaragaza ko ibi bibateye intege.
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru, Col.BM Cyubahiro yavuze ko impano y’amagare ari ubutumwa bugenewe aba bayobozi n’abaturage bayobora ko ibyo bakora bafatanya n’ingabo z’Igihugu ari ubutwari butazibagirana. Yagaragaje ko urugamba rwo guhashya abacengezi bahungabanyaga umutekano bavuye mu Ishyamba rya Nyungwe, abaturage barugizemo uruhare ku kigero cyo hejuru.
Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine yashimiye abakuru b'Imidugudu
Yasoje igikorwa ashyikiriza aba bakuru b’imidugudu aya magare y’inyoroshyangendo, abasaba gukomeza gusigasira umutekano baniteza imbere kuko ari bo maboko y’Igihugu