Abakoze Jenoside bataraburanishwa bazakomeza gukurikiranwa babiryozwe
Muri gahunda yo kwibuka abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi, ubu cyahindutse IPRC Karongi, kuri uyu wa 25 Mata 2019, hagarutswe ku bugome bwa bamwe mu bari abanyeshuri b’iri shuri bagiye bagira uruhare mu iyicwa rya bagenzi babo bazizwa uko bavutse.
Umutangabuhamya, Habyarimana Pierre Celestin, nawe wari umunyeshuri mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, avuga ko hari bamwe mu bahoze ari abanyeshuri muri Eto Kibuye bagize uruhare muri Jenoside ariko bamwe bakaba batarahanwe kuko imyirondoro yabo itamenyekanye.
Ati “,hari bamwe mu banyeshuri b’i Nyamishaba na ETO Kibuye bavaga i Byumba batatahaga, bari baramaze kumenyana n’interahamwe. Jenoside ibaye bakajya bafatanya nazo (interahamwe), baranga abanyeshuri babaga barahungiye i Nyamishaba. Twarabayobewe, twagerageje kubaza amakuru muri gacaca turayabura kubera ko nta mazina yabo twari tuzi”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko ababa barakoze Jenoside ntibaburanishwe cyangwa ngo ubutabera bubaryoze ibyo bakoze bisaba kugenda higishwa buri wese agatanga amakuru uko bishoboka, bakazafatwa bagahanwa.
Ati”harimo abakurikiranwe n’inkiko zisanzwe, n’abakurikiranwe n’inkiko gacaca. Abatarakurikiranwa ntabwo byahagaze, iperereza rirakomeje, gusa bisaba ibimenyetso”.
Dr Nsabimana, umuyobozi wa IPRC Karongi avuga ko uretse n’abanyeshuri bagize uruhare mu kwica bagenzi babo, hari n’Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri ETO bataramenyerwa makuru neza ariko ubushakashatsi bugikomeje.
Ati” Bitewe n’uko mu irangamimerere ry’icyo gihe bashyiragamo n’amoko, mu bushakashatsi twakoze, twabonye amazina mirongo irindwi y’abanyeshuri b’Abatutsi, tukaba dukomeje gushaka amakuru y’abakiriho cyangwa abazize Jenoside muri bo ku buryo amazina yabo na yo yakongerwa ku Kimenyetso cy’Urwibutso, na bo tukajya tubibuka.”
Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo IBUKA, CNLG, inzego z’ibanze ndetse n’abatangabuhamya, hamaze kumenyekana abantu 13 barimo abakozi 2 n’abanyeshuri 11 b’icyahoze ari ETO Kibuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi ku bandi bantu bakoraga cyangwa bigaga muri ETO Kibuye baba barazize Jenoside yakorewe Abatutsi bukaba bukomeje”.
IPRC Karongi ikaba yaratanze inka ebyiri zifite agaciro k'ibihumbi maganinani(800000) imwe ikaba yarashyikirijwe uwitwa Mudahunda Alexis, indi ihabwa Mukeshimana Cartas, bakaba ari abarokotse Jenoside yYakorewe Abatutsi batishoboye