ABAKANDIDA DEPITE 31 BO MU CYICIRO CY’URUBYIRUKO BIYAMAMAJE MU KARERE KA KARONGI
Abakandida Depite 31 bo mu cyiciro cy’urubyiruko biyamamaje mu Karere ka Karongi, imbere y’inteko itora yo mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bakiriwe n'ubuyobozi bw'Intara bwari buhagarariwe n’Umuyobozi wayo Hon Dushimimana Lambert n'ubw'Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi wako Madamu Mukase Valentine.
Hiyamamarije kandi n'abantu bafite ubumuga 13, imbere y’inteko itora yo mu Karere ka Karongi na Rutsiro.
Abafashe ijambo bashimiye urubyiruko kuba rutinyuka rugaharanira kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka igihugu; kwitabira politiki nziza igamije ineza y'abaturage, rukitandukanya n'ibitekerezo bibi byaranze rumwe mu rubyiruko mu bihe byahise, by'umwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amatora aziguye y’abadepite babiri bahagarariye urubyiruko ateganyijwe tariki 16 Nyakanga 2024. Azabera ku rwego rw’Igihugu, naho amatora y’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga abere ku rwego rw’akarere, ahazagenwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora.