ABAJYANAMA KU RWEGO RW’AKARERE N’IMIRENGE BAHURIYE MU NAMA IGAMIJE GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi Ngarambe Vedaste yayoboye inama yahuje Biro y'Inama Njyanama y'Akarere na ba Perezida b'Inama Njyanama z'Umurenge ndetse na bamwe mu bayobozi b’Amashami y’Akarere ka Karongi.
Iyi nama igenwa n’Iteka rya Minisitiri nº 007/07.01 ryo ku wa 13/07/2023 ryerekeye Amategeko Ngengamikorere ashyirwaho n'Inama Njyanama y'Akarere mu ngingo yaryo ya 59.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere, yarebeye hamwe ibijyanye n’inshingano z'inama Njyanama z'imirenge n'imikoranire yazo n'izindi nzego, kwitabira no kurushaho kugira uruhare mu cyumweru cy'ubutaka aho kitaratangizwa mu mirenge, gukurikiranira bya hafi imivugururire y'ubuhinzi nʻubworozi no kuganira ku mitangire ya serivisi ku rwego rw'umurenge kugera ku Kagari.
Perezida wayo Ngarambe Vedaste yavuze ko hari ibyo batanozaga uko bwikiye, ariyo mpamvu bahuye ngo baganire ku nshingano zabo, banoze inshingano zabo na serivisi baha abaturage.
Iyi nama ije ikurikira inama mpuzabikorwa y’Akarere yabereye mu bice bitandukanye by’Aka Karere, aho byagaragaye ko bamwe mu bayobozi hari ubumenyi bakeneye ngo bakore neza akazi kabo.