Abahinzi bakangurirwa guhinga imboga n'imbuto

Kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2019, mu Murenge wa Rubengera Akagari ka Gitwa  Hortinvest Umushinga wa SNV uterwa inkunga na Ambassade y’Abaholandi yahuguye abahinzi  ku buhinzi bw’imbuto n’imboga, hashyirwa imbere ubuhinzi bugamije amasoko.

Muri iyi gahunda usibye guhugura abahinzi ku gutegura ubutaka, gutoranya imbuto ibereye no kurwanya ibyonnyi, abahinzi banigishwa gutegura indyo yuzuye.

Abahinzi bigira mu murima

Kayonga Christian umuhuzabikorwa wa Hortinvest mu karere ka Karongi, yavuze ko Hortinvest iri guhugura abahinzi b’imbuto n’imboga 150, mubyo bahugurwa harimo  gusasira imbuto nimboga kuzuhira n’ibindi,… ndetse ko hari n’ibindi by’iciro bibiri byarangije ayo mahugurwa.

Mpagazehe Nicodem perezida w’abafashamyumvire mu Karere ka Karongi nawe wari witabiriye amahugurwa ya hortinvest, yavuze ko bamaze amezi atatu bahugurwa kandi bimaze kumugirira akamaro.

Ati “Twungukiye  byinshi muri aya mezi atatu nange nashyizeho amahurwa mfite abo nigisha, kandi mu minsi mike nzaba mfite icyo maze kugeraho gikomeye kandi nzabihuza no kurwanya imirire mibi.”

Mukagasore Gaudence wo mu Kagari ka Gacaca yavuze ko hari ibyo yasobanukiwe nko gufumbira ubutaka busharira, kumenya igihe imbuto zimara zitarapfa, guhumbika imboga bazubakira.

Yakomeje avuga ko afite ikerekezo kuko yahingaga imboga zo kurya gusa, ntazisure ariko ubu byahindutse agomba gusura imboga ze, akamenya uko arwanya indwara zifata ibihingwa akenshi ziterwa naza Bagiteri, ariko ubu  azamenya kurwanya izo ndwara kubera ubumenyi y’ungutse .

Gahunda ya hortinvest igamije gukangurira abantu guhinga imboga n’imbuto babibyaza amafaranga, ndetse no kurwanya imirire mibi ikaba iterwa inkunga na Ambassade y’Ubuholandi.

Back