Kuri uyu wa 31/05/2018, mu mirenge yose igize Akarere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka abagore n’ abana bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw’ Akarere iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Twumba kurwi butso rwa Bisesero.
Umushyitsi Mukuruyari Ndayisaba Jonas,Umuyobozi w'Ishami ry' Ubuzima wari kumwe n’ uhagarariye IBUKA ku rwegorw’ umurengewaTwumba, CNLG, AVEGA, CNF n'abandi batumirwa.
Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n'urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo ku rwibutso rwa Bisesero, ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside n'ubutumwa butandukanye. Aho abagize icyo bavuga bose bahurije ku ikorwa bya kinyamaswa byaranze abicanyi ariko banashimira inzira nziza yo kuba igihugu kizira amacakubir iyashyizweho.
Nyuma ya gahunda yo kwibuka, habaye igikorwa cyiza cyo kuremera uwarokotse ari we MUKAWERA Anastasie wahawe inyana y’ umusengo, bimwe mu bikoresho byo mu rugo, n’ ibindi nkenerwa by’ ibanze.
Abagore n’ abana ni bamwe mu bibasiwe cyane mu giheJenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Bukaba ari uburyo abicanyi bakoresheje mu rwego rwo kuzimya burundu imiryango y’ inzirakarenganez’Abatutsi zahigwaga. Hakaba harashyizwe hogahunda yokwibuka Abagore n’ abana by’umwiharika.