Abagore bakangukiye guhinga Kawa
Sustainable Growers Rwanda imaze umwaka iha abahinzi amahugurwa yo gukorera kawa mu buryo bwa kinyamwuga no gutanga ibihembo ku bahinzi babaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe muri gahunda ya “wakoze neza muhinzi”hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza,abahinzi basabwe guha agaciro uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihingwa cya kawa .
Aya mahugurwa y’umwaka yahawe cyane cyane abagore bari mu buhinzi bwa kawa ,mu rwego rwo gutuma abagore bitabira ubuhinzi bwa kawa nka kimwe mu bituma abaturage babona amafaranga.
Uwera Marie ni umwe mu bahinzi ba kawa b’indashyikirwa muri Karongi avuga ko babigishije guhinga kawa, kuyikorera kinyamwuga, kuyisasira,kuyikata,gukora ifumbire y’imborera,gukoresha neza ifumbire n’imiti irwanya indwara n’ibyonnyi,gusarura kawa yeze neza, kuyigeza kuruganda ku gihe,gutunganya neza kawa ku rugada, kuyisogongera,gutunganya kawa yo kunywa mu rugo hifashishije ibikoresho gakondo,imicungire n’imiyoborere myiza y’amakoperative,uburinganire n’iterambere ry’umuryango bishingiye ku buhinzi bwa kawa n’ibindi.
Ati”mfite ibiti bya kawa 220 ntari nahabwa amahugurwa ikawa yanjye nayihingagamo ibishyimbo,soya amateke,imyumbati…nkayisaruramo ibiro 50 by’ibitumbwe nyuma y’amahugurwa nakurikije ubumenyi nahawe ubu nasaruye ibiro 521 byatumye mbasha kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya tugurirana ibitenge tubasha no gusasirana ndateganya kugura inka no kongeraumusaruro wa kawa mu bwiza no mu bwinshi”.
Muri iyi gahunda kandi abagore babaye indashyikirwa bashyikirijwe ibihembo aho uwahawe inka nk’ighembo kiri hejuru y’ibindi ari uwa Karongi. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Bwishyurawitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyantwali hamwe n’abandi bayobozi banyuranye.