ABAGIZE KOMITE NYOBOZI BITABIRIYE INTEKO Z’ABATURAGE BABAGANIRIZA KU KWISHAKAMO UBUSHOBOZI

Abagize Komite nyobozi y’Akarere ka Karongi bitabiriye inteko z’abaturage mu Mirenge itandukanye y’Akarere, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025 baganiriza abaturage kuri gahunda za Leta zishishikariza abaturage kwishakamo ubushobozi bwo kwiteza imbere zirimo mituweli, Ejo Heza n'ibindi.

Umuyobozi w’Akarere, Muzungu Gerald yayitabiriye mu Kagari ka Kinyonzwe mu Murenge wa Mutuntu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntakirutimana Julienne yayitabiriye mu Kagari ka Gitabura mu Murenge wa Twumba, mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Umuhoza Pascasie yayitabiriye mu Kagari ka Rufungo mu Murenge wa Rugabano.

Meya MUZUNGU Gerard yagiye muri aka Kagari ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere aho bakiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutuntu NTAGANDA Wilson.

Baganiriye ku ngingo zirimo umutekano, mituweli, kwirinda no gukumira  amakimbirane mu muryango muri gahunda yo kugira umuryango utekanye, kwibumbira mu matsinda mu rwego rwo kwiteza imbere  no kuzamuka mu mibereho myiza, gusigasira ibikorwa by'iterambere byagezweho n'ibikorwa remezo no guharanira kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, guharanira kugira umuco w'isuku n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere kandi yasuye ibiro by’Akagari ka Kinyonzwe birimo kubakwa ndetse n’ibiraro by’ingurube birimo kubakwa muri uwo Murenge biri mu mihigo y’Akarere.

Mu Kagari ka Rufungo, Madamu Umuhoza Pascasie yayoboye igikorwa cyo gutoranya abaturage bazahabwa inka n’umushinga ugamije guteza imbere Inka zitanga Umukamo (Rwanda Dairy Development Project (RDDP) mu cyiciro cyawo cya kabiri, igikorwa cyabereye mu nteko y’abaturage, abazazihabwa bakaba baratoranyijwe na bagenzi babo baturuka mu Kagari kamwe.

Back