ABAGIZE KOMITE NGENZUZI BAHURIYE MU NAMA IGAMIJE IMICUNGIRE IKWIYE Y’UMUTUNGO WA LETA
Tariki ya 21 Nyakanga 2025, mu cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Karongi habereye inama ya komite ngenguzi y’Inama Njyanama y’Akarere yayobowe na Perezida wayo Bwana MWIZA Ernest.
Iyi nama yarimo kandi abagize iyi Komite, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Bwana Muzungu Gerald,, UmunyamabangaNhsingwabikorwa w’Akarere, Madamu Narangwe Celestine Liliane, abayobozi b'Amashami mu karere, abagenzuzi bwite b'Akarere n’abakozi bafite inama zatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (Auditor General) basabwa gushyira mu bikorwa.
Ibyaganiriweho birimo ishyirwa mu bikorwa ry’ inama zatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo ngenderwaho n’amabwiriza ajyanye no gucunga ibibazo bishobora guhungabanya imikorere (risk management Framework& Polics), raporo y'ibyavuye mu bugenzuzuzi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka 2024-2025 n’ibindi.
Nyuma yo kuganira ku ngingo zose hafashwe imyanzuro itandukanye igamije mu kunoza uko ibintu bisanzwe bikorwa hafatwa n'ingamba n'igihe bigomba kuba byakorewe.