ABAGIZE KOMITE MPUZABIKORWA Y’URWEGO RW’UBUTABERA N’IMIRYANGO ITARI IYA LETA MU KARERE KA KARONGI BAGANIRIYE

Abagize Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Ubutabera (JRLOS) n’imiryango itari iya Leta mu Karere ka Karongi ifite ubutabera mu nshingano, baganiriye ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kwagura imikoranire mu kugeza ubutabera kuri bose no gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’ubutabera.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Karongi yahuje ibi byiciro n’Ubuyobozi bw'Akarere, barebera hamwe:

1. Imikorere n'imikoranire ya JRLOS n'izindi nzego

2. Uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko  (ADR)

3. Ibikorwa biteganijwe mu gihembwe cya 4

4. Ingorane

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zabuzwe haruguru hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Gushima ishyirwamubikorwa by'iyi gahunda no kiyigeza kuri benshi via awareness campaign

2. Gukora budget plan y'umwaka wose kugira ngo abafatanyabikorwa bagire uruhare mu ishyirwamubikorwa ryayo.

Back