ABAGIZE KOMITE ISHINZWE IMICUNGIRE Y'IBIZA MU KARERE N’IMIRENGE BARI MU MYITEGURO Y’UMWITOZO NGIRO
None mu Karere ka Karongi habereye amahugurwa ategura umwitozo ngiro ku bijyanye n’imicungire y’ibiza mu gihe byaba bibaye.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald yavuze ko ari igihe cyo gukaza ingamba mu gukumira no kurwanya ingaruka z’ibiza bikunze kwibasira aka Karere, ibiza ubusanzwe bitari bimenyerewe mu Rwanda, abantu bajyaga bumva mu mahanga, ariko bisigaye binagaragara inaha bitewe n’imihindagurikire y’ikirere n’imiterere y’ahantu.
Intumwa ya MINENA, ACP Egide Mugizwa, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi yavuze ko uwo mwitozo ngiro ari ingenzi cyane kuko ugaragaza ubumenyi abantu bafite n’uburyo bakoresha mu gutabara mu buryo bwihuse abari mu kaga bahuye n’ibiza.
Agaragaza ko muri aka Karere ka Karongi hari ibyago by’imyuzure n inkangu bityo bikaba ngomb ko abitabiriye aya mahugurwa bakomeza kongera ubushobozi bwo kwirinda.